Aba ni abakobwa b’abangavu babyariye iwabo bakiri bato nyuma baza kwishora mu muhanda nk’indangamirwa umwuga w’uburaya, bari bariho mu buzima bubagoye, nyuma bahitamo kugana umuryango KURA ORGANIZATION nk’igisubizo cyo kubahindurira ubuzima.
Mata 24, 2026 umunsi wo kwishimira no gusoza amasomo y’imyuga ngiro ijyanye no gutunganya inzara imisatsi no kurimbisha umubiri cyane cyane ku b’igitsina gore(Peducule& Manicule).

Ndayisabye Jean de Dieu, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho
myiza mu Murenge wa Bumbogo
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Bumbogo ati: “Turashimira aba banyeshuri basoje amasomo yabo nk’abakobwa b’ I Siyoni uko bitwa muri uyu muryango Kura Organization, ni umugisha ukomeye mu gukorana n’abantu nk’aba badufasha mu mihigo y’imbere yo gufasha abantu batishoboye bakava mu buzima bubi bagashobora kwiteza imbere.
Akenshi iyo tujya gufasha duhera ku bantu batishoboye nk’aba kuko iyo tubonye umufatanyabikorwa nk’uyu washoboye kubegeranya, aba akoze igikorwa cyiza cy’iterambere mu mibereho myiza y’abaturage bacu, ni igikorwa cyiza dushimira iyi Organization yafashe inshingano zo guhugura aba bakobwa mu kwitza imbere hamwe n’imiryango yabo.
Turasaba aba baduteranyirije aha ko barushaho gushyiraho umwete bagashishikarira gukora mu bunyangamugayo kandi mugakomeza gusenga ngo ejo mutazisanga mwasubiye mu muhanda kandi aribyo mwaje muhunga, kubaho kwanyu rero niko kuzagaragaza abo muri bo kandi natwe nk’ubuyobozi turahari tuzakomeza kubaba hafi.”

Iratuzi Marie Rose umwe mu bahuguwe ati: “urugendo rwanjye muri ubu buzima nti bwbworoshye kuko navuye mu ishuri ndi muto cyane ku myaka 15, nacikirije amashuri abanza sinumvikana n’ababyeyi ndabatoroka nza mu mujyi wa Kigali mbaho mu buzima bugoye ku myaka 19 mba ntwaye inda, ubwo nsubira iwacu naho ntibyari byoroshye nyuma yo kubyara nabwo mbaho nabi cyane.
Nyuma nakomeje kumeje ubuzima bwo mu muhanda nshakisha imibereho n’ubwo yari ishaririye nibwo naje kumenya uyu muryango uhugura abantu mu myuga i Masizi mu Murenge wa Bumbogo, tariki 08.08.2025 nibwo natangiye kwiga gusuka imisatsi no gutunganya inzara, niga nsyizeho umwete, nize mbikunze none ubu nsoje amasomo neza kandi ubu ndi ku isoko ry’umurimo birantunze n’umwana wanjye nshobora kumwishyurira amafaranga y’ishuri ndetse n’ubwishingizi mu kwivuza kandi mpakuye umuhigo wo kuba bandebereho.”

Nyirakinyana Chantal umuyobozi wa KURA ORGANIZATION agira ati: kuva muri 2013 dukora umurimo wo kwita ku bana b’abakobwa batishoboye cyangwa babyariye iwababo, kuva icyo gihe tumaze dufasha abakobwa bagera kuri 400 baturuka muri Gasabo na Kicukiro.
Aba bakobwa bakaba bari mu bwigunge mu buzima bubi bwo mu muhanda bari baratandukanye n’ababyeyi babo bamwe nimfubyi ariko intego yacu nka Kura Organization tubashyira hamwe, cyane abafite umwete wo kwiga, tubahugura mu myuga itandukanye harimo gutunganya imisatsi, gukora inzara no kunoza ubwiza mu maso.

Uyu munsi rero abakobwa 30 muri 50 bari batangiye nibo basoje amasomo yabo kandi turabashimira, bateye ikirenge kuri bakuru babo bahuguriwe aha, bose bakaba bamaze kwiteza imbere benshi bakaba barashoboye kubona akazi mu ma salo akomeye hano mu mujyi wa Kigali.
Tukaba dushimira Umurenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo uburyo bakomeza kudufasha no kutuba hafi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa n’ubu bakomeza kuduha ubushobozi bwo gukomeza iki gikorwa.”
By Nzeyimana Viateur

